Amateka y'u Rwanda 62 :

1. Intambara yo ku Rucunshu (Ukuboza 1896)

Uwakubeshya yakubwira ko iyo umwami yatangaga (bivuga: gutanga ingoma, kuyihereza undi), uwamusimbuye yahitaga ategeka nta nkomyi.

Mu by'ukuri, ubwami bwakunze kugira ubwiko (urwangano rw'abavandimwe).

Hari ibikomangoma bimwe byagiye birangwa n'umuco mubi wo kurwanira ingoma nyiginya.

Impamvu ni uko bimwe mu bibazo by'ingenzi muri politiki ari ukugena imitunganyirize y'ikibazo cy'umusimbura.

Mu butegetsi bwa cyami, gutangira gutegeka by'umwami babyita "kwima" bivuga "kwima undi ingoma, ukicara ku ntebe y'ubwami" ukayima uwo ari we wese, wowe umaze kuyihabwa.

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n'umugabekazi w'umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ari we Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara we Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na Rwabugili ahorera nyina.

Intambara ya Rucunshu rero yabereye ku Rucunshu nyine muri Komini Nyamabuye Ii Gitarama (ubu ni mu mu karere ka Muhanga) mu rugaryi rw'umwaka w' 1896, hagati y'abari ku ruhande rw'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku ruhande rw'umwami Mibambwe Rutalindwa.

Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Dore imitegurire n'ishyirwa mu bikorwa by'intambara yo ku Rucunshu:

Byatangiriye i Ngeli muri Nyaruguru.

Rwabugili yateganyije umusimbura.

Uwo yahisemo ni umwe mu bana be b'icyitiriro ariwe Rutalindwa.

Nibwo Kigeli IV Rwabugili amwimitse, imihango yose irubahirizwa, aherezwa "inyonga" ari byo bimenyetso by'ubwami, yitwa Mibambwe IV Rutalindwa.

Rutalindwa kimwe na Baryinyonza, Karara na Burabyo, bari abana b'abazanano.

Rwabugili yacyuye Nyiraburunga (umukonokazi) wari mubyara we, atwara n'abo bana abita abe nk'uko umuco wari uri. Se w'abo bana, Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, araceceka ngo atahagwa.

Rutalindwa yimitswe afite imyaka nka 22 kandi afite abana 3, Nyamuheshera, Sekarongoro na Rangira.

Irage ry'abami n'umurage w'ingoma (ni kimwe mu bice byari bigize ubwiru), Rwabugili abishinga Abiru b'inkoramutima abari bari muri iryo yimikwa ni nka Bisangwa bya Rugombituri na murumuna we Sehene na Mugugu wari n'umutware w'ingabo Abarasa, abashinga kuzashyigikira Mibambwe IV Rutalindwa, anabaraga iby'izungura.

Nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugili mu mubare w'abo yishe ahorera nyina Murorunkwere.

Ibyo byatumye Rwabugili aha Mibambwe IV Rutalindwa "umugabekazi w'umutsindirano" ariwe Kanjogera bamwe bitaga Kanzogera.

Abiru n'abasizi bahise babwira Rwabugili ko arikoze, ko ashoje intambara.

Dore impamvu : Itegeko ry'ubwiru ryagengaga izungura ryagenaga ko ubwami mu by'ukuri budahabwa umwana w'umwami uzungura, ahubwo buhabwa bumwe mu bwoko bwitwa Ibibanda (bakurikije umwuka wa politiki n'inyungu z'Abiru) ; ni ukuvuga amoko yavagamo abagabekazi ariyo Abaha, Abakono, Abega (ni yo y'ingenzi) n'Abagesera (ubu bwoko bwiyongereyeho mu buryo butunguranye).

Umugabekazi w'umugeserakazi ni umwe rukumbi, ariwe Nyirakigeli III Rwesero nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

Rujugira yamukuye mu Bagesera Abazirankende b'i Gisaka, aho yari yarahungiye ubusazi bwa se, Yuhi III Mazimpaka.

Ibibanda bikomeye rero ni bitatu. Kugeza igihe Rutalindwa yimikiwe na Rwabugili, ubwoko bw'Abakono bwari bukomeye kuko bwavuyemo abagabekazi batatu aribo Nyirakigeli I Nyankuge nyina wa Mukobanya, Nyirayuhi III Nyamarembo nyina wa Mazimpaka, Nyirakigeli IV Murorunkwere nyina wa Rwabugili.

Nyina wa Rutalindwa, ari we Nyiraburunga, na we yari Umukonokazi, ariko yarapfuye.

Umugabekazi w'icyitiriro Nyiramibambwe IV Kanjogera yari Umwegakazi kandi uwo mwene Rwakagara (igisekuru cy'Abakagara) akaba inkundwakazi bikabije ya Rwabugili.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :